-
1 Abami 9:20-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Abamori, Abaheti, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ bari barasigaye bose ariko atari Abisirayeli,+ 21 ni ukuvuga abari barabakomotseho bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura, Salomo yabagize abacakara, bakora imirimo y’agahato kugeza n’uyu munsi.*+ 22 Nta n’umwe mu Bisirayeli Salomo yagize umugaragu.+ Ahubwo bari abasirikare be, abakozi be, abayobozi bo mu gihugu cye, abakuru b’ingabo ze, abayobozi b’abagendera ku magare ye y’intambara n’ab’abagendera ku mafarashi ye. 23 Abakuru b’abantu bari bahagarariye imirimo ya Salomo bari 550. Abo ni bo bayoboraga abakoraga imirimo.+
-