ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 6:31, 32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Aba ni bo Dawidi yahaye inshingano yo kuyobora abaririmbyi bo mu nzu ya Yehova igihe Isanduku yari imaze gushyirwamo.+ 32 Bari bafite inshingano yo kuririmbira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugeza igihe Salomo yubakiye inzu ya Yehova i Yerusalemu.+ Bakoraga umurimo wabo bakurikije amabwiriza bahawe.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 15:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Dawidi asaba abayobozi b’Abalewi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi mu myanya yabo, kugira ngo baririmbe bishimye bafite ibikoresho by’umuziki, ni ukuvuga ibikoresho bifite imirya, inanga+ n’ibyuma bitanga ijwi ryirangira.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 16:37
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 37 Dawidi asiga Asafu+ n’abavandimwe be imbere y’isanduku y’isezerano rya Yehova, kugira ngo bakomeze gukorera imbere y’Isanduku+ bakurikije ibyagombaga gukorwa buri munsi.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 16:42
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 42 Hemani+ na Yedutuni bari bashinzwe kuvuza impanda, ibyuma bifite ijwi ryirangira n’ibindi bikoresho by’umuziki basingiza Imana y’ukuri. Abahungu ba Yedutuni+ bo bari bashinzwe kurinda amarembo.

  • 1 Ibyo ku Ngoma 25:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Nanone Dawidi n’abayobozi b’amatsinda yakoraga umurimo batoranyije bamwe mu bahungu ba Asafu, aba Hemani n’aba Yedutuni,+ kugira ngo bahanure bakoresheje inanga, ibyuma by’umuziki bifite imirya+ n’ibyuma bitanga ijwi ryirangira.+ Aba ni bo batoranyirijwe gukora uwo murimo:

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze