-
1 Abami 11:30, 31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Ahiya afata wa mwenda mushya yari yambaye, awucamo ibitambaro 12. 31 Nuko abwira Yerobowamu ati:
“Fata ibi bitambaro 10, kuko Yehova Imana ya Isirayeli yavuze ati: ‘ngiye kwambura Salomo ubwami kandi nzaguha imiryango 10 uyitegeke.+
-
-
1 Abami 14:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nuko Yerobowamu abwira umugore we ati: “Ndakwinginze iyoberanye ku buryo hatagira umuntu umenya ko uri umugore wanjye maze ujye i Shilo aho umuhanuzi Ahiya atuye. Ni we wambwiye ko nzaba umwami w’ubu bwoko bwa Isirayeli.+
-
-
1 Abami 14:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Uwo mugore ageze mu muryango, Ahiya yumva arimo gutambuka aza, aravuga ati: “Yewe mugore wa Yerobowamu we, injira! Kuki wiyoberanyije kandi Imana yansabye kukugezaho inkuru mbi?
-