ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 8:11-18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Arababwira ati: “Dore uburenganzira umwami uzabategeka azaba abafiteho:+ Azafata abahungu banyu+ abashyire ku magare ye+ no mu bagendera ku mafarashi ye,+ kandi bamwe bazajya biruka imbere y’amagare ye. 12 Nanone azashyiraho abayobozi b’abantu igihumbi+ n’ab’abantu mirongo itanu;+ bamwe azabagira abahinzi be+ n’abasaruzi be,+ abo kumukorera intwaro n’abo gukora ibikoresho by’amagare ye.+ 13 Abakobwa banyu azabafata bajye bamukorera amavuta,* bamutekere kandi bamukorere imigati.+ 14 Azafata imirima yanyu myiza kurusha iyindi, imirima y’imizabibu n’iy’imyelayo,+ abihe abagaragu be. 15 Azafata kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje mu mirima yanyu no mu mizabibu yanyu, abihe abayobozi b’ibwami n’abagaragu be. 16 Azafata abagaragu banyu n’abaja banyu n’inka zanyu nziza kurusha izindi n’indogobe, abikoreshe mu mirimo ye.+ 17 Azajya abaka kimwe cya cumi cy’intama zanyu n’ihene zanyu+ kandi muzaba abagaragu be. 18 Hari igihe kizagera murire bitewe n’umwami muzaba mwaritoranyirije,+ ariko uwo munsi Yehova ntazabasubiza.”

  • 1 Abami 4:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Salomo yari afite abayobozi b’intara 12 muri Isirayeli hose, bazanaga ibyokurya byatungaga umwami n’abo mu rugo rwe. Buri wese yagiraga ukwezi kumwe mu mwaka+ ko kubizana.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze