-
1 Abami 12:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Umwami arababwira ati: “Nimugende muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.” Nuko baragenda.+ 6 Umwami Rehobowamu agisha inama abantu bakuze* bahoze bakorera papa we Salomo igihe yari akiriho. Arababwira ati: “Nimungire inama. Aba bantu mbasubize iki?” 7 Baramusubiza bati: “Uyu munsi niwemera kuba umugaragu wabo ukumva ibyo bagusaba kandi ukabaha igisubizo cyiza, na bo bazahora ari abagaragu bawe.”
-