18 Nuko Umwami Rehobowamu yohereza Adoramu+ wayoboraga abakoraga imirimo y’agahato, ariko Abisirayeli bose bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu ahita yurira igare rye ahungira i Yerusalemu.+ 19 Abisirayeli bakomeje kwigomeka+ ku muryango wa Dawidi kugeza n’uyu munsi.