-
Yosuwa 14:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ni yo mpamvu Heburoni yabaye umurage wa Kalebu umuhungu wa Yefune w’Umukenazi kugeza n’uyu munsi, kubera ko yumviye Yehova Imana ya Isirayeli n’umutima we wose.+ 15 Heburoni yahoze yitwa Kiriyati-aruba.+ (Aruba ni we wari ukomeye cyane mu bakomoka kuri Anaki.) Nuko intambara irarangira, igihugu kigira amahoro.+
-