-
1 Abami 12:31, 32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Nuko yubaka amazu yo gusengeramo ahantu hirengeye, ashyiraho n’abatambyi batari abo mu muryango wa Lewi, abavanye mu bantu basanzwe.+ 32 Ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 8, Yerobowamu akoresha umunsi mukuru umeze nk’uwaberaga mu Buyuda.+ Atambira ibitambo ibimasa bibiri yari yarakoze ku gicaniro yari yubatse i Beteli+ kandi aho i Beteli ahashyira abatambyi bo gukorera muri ya mazu yo gusengeramo yari yarubatse ahantu hirengeye.
-