ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 12:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye,+ ni ho muzajya mujyana ibyo mbategeka byose, ni ukuvuga ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro, ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu,+ amaturo yanyu n’ibyo muzatoranya byose ngo mubitange bibe ituro ryo gukora ibintu byose muzasezeranya Yehova.

  • 1 Ibyo ku Ngoma 22:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Hanyuma Dawidi aravuga ati: “Aha ni ho hazaba inzu ya Yehova Imana y’ukuri n’igicaniro cyo gutambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro muri Isirayeli.”+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 15:8, 9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Asa akimara kumva ayo magambo n’ibyo Odedi yahanuye, agira ubutwari akura ibigirwamana biteye iseseme byose mu ntara y’u Buyuda+ no mu y’abakomoka kuri Benyamini, no mu mijyi yose yari yarafashe yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu kandi asana igicaniro cya Yehova cyari imbere y’ibaraza ry’inzu ya Yehova.+ 9 Ateranyiriza hamwe Abayuda bose n’abo mu muryango wa Benyamini n’abanyamahanga bari kumwe na bo, baturutse mu karere k’abakomoka kuri Efurayimu, kuri Manase no kuri Simeyoni,+ kuko bari baravuye muri Isirayeli bakamuhungiraho ari benshi cyane, igihe babonaga ko Yehova Imana ye ari kumwe na we.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 30:10, 11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Nuko izo ntumwa zikomeza kugenda, zizenguruka igihugu cya Efurayimu, icya Manase+ ndetse n’icya Zabuloni, zikava mu mujyi umwe zikajya mu wundi. Icyakora abantu bakomeje kuziseka kandi bakazimwaza.+ 11 Ariko abantu bamwe bo mu muryango wa Asheri, uwa Manase n’uwa Zabuloni, ni bo bicishije bugufi baza i Yerusalemu.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze