-
1 Abami 12:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Nuko Imana y’ukuri ibwira Shemaya+ umuntu w’Imana y’ukuri iti: 23 “Bwira Rehobowamu umuhungu wa Salomo umwami w’u Buyuda n’abakomoka kuri Yuda n’abakomoka kuri Benyamini n’abaturage bose uti: 24 ‘Yehova aravuze ati: “ntimuzamuke ngo mujye kurwana n’abavandimwe banyu b’Abisirayeli. Buri wese nasubire iwe, kuko ibi ari njye wabiteye.”’”+ Nuko bumvira ijambo rya Yehova, basubira mu ngo zabo nk’uko Yehova yabivuze.
-