20 Nyuma ye yashakanye na Maka umwuzukuru wa Abusalomu,+ aza kumubyarira Abiya,+ Atayi, Ziza na Shelomiti. 21 Rehobowamu yakunze Maka umwuzukuru wa Abusalomu kurusha abandi bagore be bose n’inshoreke ze.+ Yari afite abagore 18 n’inshoreke 60. Yabyaye abahungu 28 n’abakobwa 60.