-
2 Abami 18:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Hezekiya yiringiraga Yehova+ Imana ya Isirayeli. Mu bami b’u Buyuda bose bamukurikiye ndetse n’abamubanjirije, nta wigeze amera nka we.
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 5:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Igihe barwanaga na bo, Imana yarabatabaye, ku buryo batsinze Abahagari n’abari kumwe na bo bose. Binginze Imana ngo ibatabare muri iyo ntambara, Imana irabumva kuko bayiringiye.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 16:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ese Abanyetiyopiya n’Abanyalibiya ntibari ingabo nyinshi cyane, bafite amagare y’intambara menshi n’abagendera ku mafarashi? Ariko kubera ko wiringiye Yehova, yatumye ubatsinda.+
-