-
1 Abami 15:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Beni-hadadi yemera ibyo Umwami Asa amusabye, yohereza abakuru b’ingabo be batera imijyi ya Isirayeli, batsinda Iyoni,+ Dani,+ Abeli-beti-maka, i Kinereti hose n’igihugu cy’abakomoka kuri Nafutali cyose. 21 Basha akimara kubyumva ahagarika kubaka Rama, akomeza gutura i Tirusa.+ 22 Umwami Asa atumiza Abayuda bose, ntihagira n’umwe usigara. Bazanye amabuye n’ibiti Basha yubakishaga Rama, Umwami Asa abyubakisha* Geba+ yo mu karere k’abakomoka kuri Benyamini na Misipa.+
-