-
Kubara 20:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Turakwinginze, reka tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu murima cyangwa mu ruzabibu, kandi nta riba* tuzanywaho amazi. Tuzanyura mu nzira yitwa inzira y’umwami. Ntituzanyura iburyo cyangwa ibumoso, kugeza aho tuzarangiriza kwambukiranya igihugu cyawe.’”+
18 Icyakora umwami wa Edomu arabasubiza ati: “Ntimuzanyure mu gihugu cyanjye, kuko nimuhanyura nzabasanganiza inkota.”
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 2:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yehova arambwira ati: ‘ntimugire icyo mutwara Abamowabu cyangwa ngo murwane na bo. Sinzabaha n’agace na gato k’igihugu cyabo kuko akarere ka Ari nagahaye abakomoka kuri Loti+ ngo kabe umurage wabo.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 2:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Nimugera ku gihugu cy’Abamoni, ntimuzagire icyo mubatwara cyangwa ngo mubarwanye, kuko ntazabaha agace na gato k’igihugu cyabo. Icyo gihugu nagihaye abakomoka kuri Loti, ngo kibe umurage wabo.+
-