-
Kuva 12:35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by’ifeza, ibya zahabu n’imyenda.+
-
-
2 Abami 7:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Bagenda babakurikiye bagera kuri Yorodani. Basanga inzira yose yuzuye imyenda n’ibikoresho Abasiriya bari bataye, igihe bahungaga bishwe n’ubwoba. Abo bari batumye baragaruka babibwira umwami.
16 Abantu barasohoka basahura inkambi y’Abasiriya, ku buryo ibiro bine* by’ifu inoze byaguraga igiceri* kimwe cy’ifeza, ibiro umunani by’ingano* bikagura igiceri cy’ifeza nk’uko Yehova yari yabivuze.+
-