22 Umwami Salomo yari afite amato y’i Tarushishi+ yabaga hamwe n’aya Hiramu mu nyanja. Buri myaka itatu, ayo mato y’i Tarushishi yazanaga zahabu, ifeza, amahembe y’inzovu,+ inkende n’inyoni z’amababa maremare.
23 Umwami Salomo yarushaga ubukire+ n’ubwenge+ abandi bami bose bo ku isi.