-
1 Abami 3:5-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Igihe Salomo yari i Gibeyoni, Yehova yamubonekeye mu nzozi nijoro aramubaza ati: “Ni iki wifuza ko nguha?”+ 6 Salomo aravuga ati: “Wakunze umugaragu wawe, ari we papa wanjye Dawidi urukundo rwinshi rudahemuka, kuko yakomeje kukumvira ntaguhemukire, akagaragaza ubutabera kandi akaba yari umunyakuri. Wakomeje kumukunda urukundo rwinshi rudahemuka kugeza uyu munsi, kuko wamuhaye umwana wo kwicara ku ntebe ye y’ubwami.+ 7 None Yehova Mana yanjye, njye umugaragu wawe wangize umwami nsimbura papa wanjye Dawidi nubwo nkiri muto,* kandi nkaba ntarasobanukirwa ibintu byinshi.*+ 8 Njye umugaragu wawe ntegeka abantu bawe watoranyije+ kandi ni abantu benshi ku buryo nta wabasha kubabara. 9 None rero, njye umugaragu wawe umpe umutima wumvira kugira ngo nshobore gucira imanza abantu bawe+ no gutandukanya icyiza n’ikibi.+ None se ni nde wabasha gucira imanza aba bantu bawe benshi cyane?”*
-