-
2 Abami 14:11-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ariko Amasiya yanga kumva.+
Nuko Yehowashi umwami wa Isirayeli arazamuka, arwanira na Amasiya umwami w’u Buyuda i Beti-shemeshi+ mu Buyuda.+ 12 Ingabo z’Abayuda zitsindwa n’Abisirayeli, barahunga buri wese asubira iwe.* 13 Yehowashi umwami wa Isirayeli afata Amasiya umuhungu wa Yehowashi, umuhungu wa Ahaziya, wari umwami w’u Buyuda, amufatira i Beti-shemeshi. Hanyuma bajya i Yerusalemu, nuko asenya urukuta rwa Yerusalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu+ kugeza ku Irembo ry’Inguni,+ ahantu hareshya na metero 176.* 14 Atwara zahabu yose n’ifeza n’ibikoresho byose byo mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu yabikwagamo ubutunzi* bw’umwami, atwara n’abantu ku ngufu. Nuko asubira i Samariya.
-