-
Abacamanza 20:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Muri abo basirikare, harimo abagabo 700 batoranyijwe bakoreshaga imoso. Buri wese muri abo bagabo yashoboraga gukoresha umuhumetso agatera ibuye, akaba atahusha n’agasatsi.
-
-
1 Samweli 17:49Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
49 Dawidi akora mu gafuka ke, akuramo ibuye arishyira mu muhumetso, arikubita uwo Mufilisitiya mu gahanga riteberamo, nuko agwa yubamye.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 12:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi+ igihe atashoboraga kujya aho ashaka bitewe no kwihisha Sawuli+ umuhungu wa Kishi. Bari abasirikare b’abanyambaraga bamufashaga mu ntambara.+ 2 Bari bafite imiheto, bagakoresha ukuboko kw’iburyo n’ukw’ibumoso+ batera amabuye y’imihumetso+ cyangwa barasa imyambi bakoresheje imiheto. Bari abavandimwe ba Sawuli bo mu muryango wa Benyamini.+
-