-
2 Ibyo ku Ngoma 16:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ariko Asa arakarira uwo muntu wamenyaga ibyo Imana ishaka maze aramufunga* kuko ibyo yari amubwiye byari bimurakaje kandi icyo gihe atangira kugirira nabi abandi bantu.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 25:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko Yehova arakarira Amasiya cyane, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati: “Kuki ukorera imana zo mu bindi bihugu kandi zarananiwe gukiza abantu bazo igihe wabateraga?”+ 16 Uwo muhanuzi amaze kubimubwira, umwami ahita amubaza ati: “Ni nde wakugize umujyanama w’umwami?+ Rekera aho.+ Ubwo hagize ukwica waba uzize iki?” Nuko uwo muhanuzi aragenda ariko asiga amubwiye ati: “Nzi neza ko Imana yiyemeje kukurimbura bitewe n’ibyo wakoze no kuba wanze kumvira inama nkugiriye.”+
-