-
Abalewi 13:45, 46Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
45 Umuntu urwaye ibibembe ajye yambara imyenda icikaguritse, ntasokoze umusatsi kandi atwikire ubwanwa bwo hejuru y’umunwa, agende avuga cyane ati: ‘Ndanduye, ndanduye.’ 46 Azaba yanduye igihe cyose akirwaye iyo ndwara. Kubera ko azaba yanduye, azabe wenyine inyuma y’inkambi.+
-
-
Kubara 12:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova abwira Mose ati: “None se iyo aba ari papa we wamuciriye mu maso, ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi? Mumuhe akato ajye inyuma y’inkambi ahamare iminsi irindwi,+ nyuma yaho azagaruke mu nkambi.” 15 Nuko Miriyamu ahabwa akato amara iminsi irindwi ari inyuma y’inkambi,+ kandi Abisirayeli baba baretse kwimuka kugeza igihe Miriyamu yagarukiye.
-