-
2 Abami 15:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Yehova ateza uwo mwami indwara, apfa akirwaye ibibembe.+ Yakomeje kuba mu nzu iri ukwayo,+ umuhungu w’umwami witwaga Yotamu+ ari we ushinzwe ibyo mu rugo* rwe, akanacira imanza abaturage bo mu gihugu.+ 6 Andi mateka ya Azariya,+ ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 7 Hanyuma Azariya arapfa,* maze bamushyingura hamwe na ba sekuruza+ mu Mujyi wa Dawidi. Nuko umuhungu we Yotamu aramusimbura aba ari we uba umwami.
-