-
2 Abami 9:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Umurinzi wari uhagaze ku munara w’i Yezereli abona abasirikire benshi ba Yehu baje. Ahita avuga ati: “Mbonye haje abasirikare benshi.” Yehoramu aravuga ati: “Umuntu ugendera ku ifarashi nagende ajye guhura na bo ababaze ati: ‘muzanywe n’amahoro?’”
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 26:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nanone Uziya yubatse iminara+ muri Yerusalemu hafi y’Irembo ry’Imfuruka+ no hafi y’Irembo ry’Igikombe+ n’Inkingi Ikomeza Urukuta, arayikomeza. 10 Yubatse n’iminara+ mu butayu, acukura amariba menshi (kuko yari afite amatungo menshi cyane), ibyo yanabikoze muri Shefela no mu kibaya. Yari afite abahinzi n’abo gukorera imizabibu ye mu misozi n’i Karumeli, kuko yakundaga ubuhinzi.
-