-
2 Abami 16:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Icyo gihe Resini umwami wa Siriya na Peka umuhungu wa Remaliya umwami wa Isirayeli barazamutse batera i Yerusalemu.+ Bagose Ahazi, ariko bananirwa gufata uwo mujyi. 6 Nanone icyo gihe Resini umwami wa Siriya yashubije umujyi wa Elati+ Abedomu, hanyuma yirukana Abayahudi* muri Elati. Abedomu na bo bajya muri Elati barahatura kugeza n’uyu munsi.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 24:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nubwo ingabo z’Abasiriya zateye ari nke cyane, Yehova yatumye zitsinda ingabo z’Abayuda zari nyinshi cyane,+ bitewe n’uko Abayuda bari barataye Yehova Imana ya ba sekuruza. Uko ni ko izo ngabo zasize zikoreye Yehowashi ibihuje n’urubanza Imana yari yaramuciriye.
-