-
1 Abami 16:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Mu mwaka wa 31 w’ubutegetsi bwa Asa umwami w’u Buyuda, Omuri yabaye umwami wa Isirayeli, amara imyaka 12 ku butegetsi. Yamaze imyaka itandatu ari umwami i Tirusa. 24 Yaguze na Shemeri umusozi wa Samariya, awugura ibiro 68 by’ifeza,* maze kuri uwo musozi ahubaka umujyi. Uwo mujyi yawise Samariya,*+ awitiriye Shemeri wari nyiri uwo musozi.*
-
-
1 Abami 22:51Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
51 Mu mwaka wa 17 w’ubutegetsi bwa Yehoshafati umwami w’u Buyuda, Ahaziya+ umuhungu wa Ahabu yabaye umwami i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Isirayeli.
-