10 Uwo mupaka wavaga i Bala werekeza mu burengerazuba, ku Musozi wa Seyiri, ugaca ku Musozi wa Yeyarimu mu majyaruguru, ni ukuvuga Kesaloni, ukamanuka ukagera i Beti-shemeshi,+ ugakomeza ukagera i Timuna.+
12 Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja Nini*+ n’inkombe yayo. Uwo ni wo wari umupaka w’akarere kose abakomoka kuri Yuda bahawe hakurikijwe imiryango yabo.