15 Nuko Hezekiya atanga ifeza yose yari mu nzu ya Yehova no mu bubiko bw’inzu+ y’umwami. 16 Icyo gihe Hezekiya umwami w’u Buyuda yakuye inzugi ku rusengero+ rwa Yehova n’ibyo zari zifasheho, byose akaba yari yarabisizeho zahabu,+ abiha umwami wa Ashuri.