-
2 Abami 16:10-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Umwami Ahazi ajya i Damasiko guhura na Tigulati-pileseri umwami wa Ashuri. Abonye igicaniro cyari i Damasiko yoherereza umutambyi Uriya ishusho y’icyo gicaniro n’igishushanyo kigaragaza uko cyubatse.+ 11 Umutambyi Uriya+ yubaka icyo gicaniro+ akurikije ibintu byose Umwami Ahazi yari yamwoherereje ari i Damasiko. Yarangije kucyubaka Umwami Ahazi ataragaruka avuye i Damasiko. 12 Umwami Ahazi avuye i Damasiko abona icyo gicaniro, aracyegera agitambiraho ibitambo.+ 13 Akomeza kujya agitambiraho ibitambo bye bitwikwa n’umuriro n’amaturo ye y’ibinyampeke. Nanone yagisukagaho amaturo ye y’ibyokunywa, akanatonyangirizaho amaraso y’ibitambo bye bisangirwa.*
-