18 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Hoseya,+ umuhungu wa Ela umwami wa Isirayeli, Hezekiya+ umuhungu wa Ahazi+ umwami w’u Buyuda yabaye umwami. 2 Yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 29 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Abi, akaba yari umukobwa wa Zekariya.+