-
2 Ibyo ku Ngoma 15:10-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa 15 w’ubutegetsi bwa Asa. 11 Uwo munsi batambira Yehova inka 700 n’intama 7.000 bavanye mu byo bari basahuye. 12 Nanone kandi, bagiranye isezerano ryo gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza babigiranye umutima wabo wose n’ubugingo* bwabo bwose.+ 13 Umuntu wese utari gushaka Yehova Imana ya Isirayeli yari kwicwa, yaba umuto cyangwa umukuru, yaba umugabo cyangwa umugore.+
-