-
Abalewi 4:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 “‘Niba Abisirayeli bose bakoze icyaha batabishaka,+ ariko ntibamenye ko bakoze kimwe mu bintu Yehova yababujije gukora,+ bityo bose bakabarwaho icyaha, 14 icyaha bakoze bica iryo tegeko kikamenyekana, Abisirayeli bose bazatange ikimasa kikiri gito, kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Bazakizane imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
-
-
Kubara 15:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “‘Nimukora ikosa mutabishaka, mukarenga kuri aya mategeko yose Yehova yahaye Mose, 23 ibyo Yehova yabategetse byose binyuze kuri Mose, kuva ku munsi Yehova yabitegekeyeho, kugeza mu bihe by’abazabakomokaho bose, 24 niba ikosa ryarakozwe kandi Abisirayeli ntibabimenye, bizagende bitya: Abisirayeli bose bazazane ikimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa bitambanwa na cyo hakurikijwe amabwiriza yatanzwe,+ bazane n’umwana w’ihene wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.+
-