-
1 Ibyo ku Ngoma 29:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ku munsi ukurikira uwo, bakomeza gutambira Yehova ibitambo, batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ batamba ibimasa bikiri bito 1.000, amapfizi y’intama 1.000, amasekurume y’intama 1.000 akiri mato, n’amaturo y’ibyokunywa atambanwa na byo.+ Batambye ibitambo byinshi cyane, babikoreye Abisirayeli bose.+ 22 Kuri uwo munsi bakomeje kurya no kunywera imbere ya Yehova bishimye cyane,+ bashyiraho Salomo umuhungu wa Dawidi ngo abe umwami ku nshuro ya kabiri kandi bamusukaho amavuta imbere ya Yehova ngo abe umuyobozi,+ bayasuka no kuri Sadoki kugira ngo abe umutambyi.+
-