-
Kubara 9:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Bwira Abisirayeli uti: ‘nubwo umwe muri mwe cyangwa umwe mu babakomokaho yaba yanduye bitewe n’uko yakoze ku muntu wapfuye+ cyangwa yagiye mu rugendo rwa kure, na we aba agomba gutegurira Yehova igitambo cya Pasika. 11 Bajye bagitegura ku mugoroba w’itariki ya 14 y’ukwezi kwa kabiri,+ bakirishe imigati itarimo umusemburo n’imboga zisharira.+
-