-
1 Abami 8:65, 66Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
65 Icyo gihe Salomo yizihiza umunsi mukuru+ ari kumwe n’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abantu benshi cyane bari baturutse i Lebo-hamati* ukamanuka ukagera ku Kibaya* cya Egiputa.+ Bamara iminsi irindwi bizihiriza uwo munsi mukuru imbere ya Yehova Imana yacu, barongera bamara indi minsi 7, yose hamwe iba 14. 66 Ku munsi ukurikiyeho* umwami asezerera abantu maze bamusabira umugisha, basubira mu ngo zabo bishimye kandi banezerewe mu mitima, bitewe n’ibyiza byose+ Yehova yakoreye umugaragu we Dawidi n’abantu be, ari bo Bisirayeli.
-