16 Yehoyada agirana isezerano n’abaturage bose n’umwami, ry’uko bari gukomeza kuba abantu ba Yehova.+ 17 Hanyuma abantu bose bajya mu rusengero rwa Bayali bararusenya,+ basenya ibicaniro byayo, ibishushanyo byayo barabimenagura+ n’umutambyi wa Bayali+ witwaga Matani bamwicira imbere y’ibicaniro.