-
1 Ibyo ku Ngoma 23:27-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Ukurikije amabwiriza ya nyuma Dawidi yatanze, Abalewi bari bafite imyaka 20 kujyana hejuru, barabazwe. 28 Inshingano yabo yari iyo gufasha abahungu ba Aroni+ mu mirimo yakorerwaga mu nzu ya Yehova, ari yo kwita ku mbuga,+ ibyumba byo kuriramo, kweza ibintu byera byose n’imirimo yose yakorerwaga mu nzu y’Imana y’ukuri. 29 Nanone babafashaga mu mirimo irebana n’imigati igenewe Imana,*+ ifu inoze yo guturaho ituro ry’ibinyampeke, utugati dusize amavuta tutarimo umusemburo,+ imigati itetse ku ipanu, ifu iponze ivanze n’amavuta+ no kugenzura ibipimo byose by’uburemere n’iby’ubunini. 30 Bazaga buri gitondo+ na buri mugoroba+ gushimira Yehova no kumusingiza.
-