33 None se mu mana zo mu bindi bihugu hari n’imwe yigeze ikiza igihugu cyayo umwami wa Ashuri? 34 Imana z’i Hamati+ no muri Arupadi ziri he? Imana z’i Sefarivayimu+ n’i Hena no muri Iva ziri he? Ese zigeze zishobora kurinda Samariya igihe nayiteraga?+
17 Yehova, ni byo koko abami ba Ashuri barimbuye abaturage n’ibihugu byabo.+18 Batwitse imana z’ibyo bihugu kuko zari ibigirwamana,+ zikaba imana zakozwe n’abantu,+ zikozwe mu biti no mu mabuye. Iyo ni yo mpamvu bashoboye kuzirimbura.