-
Kuva 35:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Hanyuma abifuje gutanga,+ bagatanga babikuye ku mutima, bazana impano za Yehova zo kubaka ihema ryo guhuriramo n’Imana n’impano zo gukoresha bakora imirimo yo mu ihema n’izo gukoresha baboha imyenda yera.
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 29:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Abantu bose barishima cyane kuko bari batuye Yehova amaturo batanze ku bushake, ni ukuvuga amaturo batanze babikuye ku mutima.+ Umwami Dawidi na we arishima cyane.
-
-
Ezira 7:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Kuko njyewe umwami n’abajyanama banjye barindwi tukohereje ngo ujye kureba niba Amategeko ufite* y’Imana yawe, akurikizwa mu Buyuda n’i Yerusalemu. 15 Uzajyane ifeza na zahabu umwami n’abajyanama be batuye ku bushake Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu. 16 Uzajyane n’ifeza na zahabu yose uzahabwa* mu ntara ya Babuloni n’impano abaturage n’abatambyi bazatanga ku bushake, zigenewe inzu y’Imana yabo iri i Yerusalemu.+
-