-
2 Abami 24:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Igihe abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bari bagose uwo mujyi, uwo mwami yarawuteye.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 36:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Afata ibikoresho byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini n’ibito, ibintu by’agaciro byari mu nzu ya Yehova, ibyo mu nzu y’umwami no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.+
-
-
Daniyeli 1:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
1 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu arahagota.+ 2 Nuko Yehova atuma atsinda Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ kandi bimwe mu bikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari*+ mu nzu y’imana ye. Ibyo bikoresho yabishyize mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+
-
-
Daniyeli 5:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Divayi imaze kumugeramo, ategeka ko bazana ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza papa we Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero i Yerusalemu,+ kugira ngo umwami n’abanyacyubahiro be, abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.
-