ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezira 5:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nanone ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza byo mu nzu y’Imana Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rw’i Yerusalemu akabijyana mu rusengero rw’i Babuloni,+ Umwami Kuro yabivanyemo abiha umugabo witwa Sheshibazari,*+ ari na we yagize guverineri.+

  • Ezira 5:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Uwo Sheshibazari ahageze, yatangiye kubaka inzu y’Imana+ i Yerusalemu; kuva icyo gihe iracyubakwa kandi ntiruzura.’+

  • Hagayi 1:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bw’Umwami Dariyo, Yehova yatanze ubutumwa abinyujije ku muhanuzi Hagayi*+ bugera kuri Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli wari guverineri w’u Buyuda, na Yosuwa umuhungu wa Yehosadaki wari umutambyi mukuru. Ubwo butumwa bwagiraga buti:

  • Hagayi 1:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Yehova atera umwete+ Zerubabeli umuhungu wa Salatiyeli, wari guverineri w’u Buyuda,+ Yosuwa+ umuhungu wa Yehosadaki wari umutambyi mukuru n’abaturage bose. Nuko baraza, batangira gukora imirimo ku nzu ya Yehova nyiri ingabo, Imana yabo.+

  • Hagayi 2:23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘kuri uwo munsi, nzagukoresha wowe mugaragu wanjye Zerubabeli,+ umuhungu wa Salatiyeli.’+ Nanone Yehova aravuze ati: ‘nzakugira nk’impeta iriho kashe, kuko ari wowe natoranyije.’ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze