15 Shaluni umuhungu wa Kolihoze, umutware wayoboraga intara ya Misipa+ asana Irembo ry’Iriba,+ araryubaka, ararisakara maze ashyiraho inzugi n’ibyo kuzifungisha. Nanone asana urukuta rw’Ikidendezi+ cya Shela ahagana ku Busitani bw’Umwami,+ ageza kuri esikariye+ zimanuka ziva mu Mujyi wa Dawidi.+