-
Nehemiya 10:38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Kandi umutambyi ukomoka kuri Aroni azajye aba ari kumwe n’Abalewi mu gihe bahabwa icya cumi. Abalewi na bo, kuri icyo cya cumi bajye bavanaho icya cumi kibe icy’inzu y’Imana yacu+ gishyirwe mu byumba by’inzu y’ububiko.
-
-
Nehemiya 13:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Abayuda bose bazana mu byumba byo kubikamo icya cumi+ cy’ibinyampeke na divayi nshya n’amavuta.+ 13 Nuko ibyo byumba byo kubikamo mbishinga umutambyi Shelemiya, umwanditsi Sadoki na Pedaya wari Umulewi. Bari bungirijwe na Hanani umuhungu wa Zakuri, umuhungu wa Mataniya. Abo bagabo bari bazwiho kuba inyangamugayo kandi bari bashinzwe kugabanya abavandimwe babo ibyo bari bagenewe.
-