-
Kubara 22:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Abamowabu babwira abayobozi b’i Midiyani bati:+ “Aba bantu bazamaraho abadukikije bose nk’uko ikimasa kimara ubwatsi aho kirisha.”
Icyo gihe Balaki umuhungu wa Sipori ni we wari umwami w’i Mowabu. 5 Yohereza abantu ngo bajye kureba Balamu umuhungu wa Bewori w’i Petori,+ hafi y’Uruzi rwa Ufurate rwo mu gihugu yavukiyemo, maze bamubwire bati: “Dore hari abantu bavuye muri Egiputa. Buzuye ahantu hose,+ kandi bashinze amahema hafi y’igihugu cyanjye. 6 None ndakwinginze ngwino usabire aba bantu ibyago*+ kuko bandusha imbaraga. Wenda nashobora kubatsinda nkabirukana mu gihugu. Nzi ko uwo usabiye umugisha awuhabwa, kandi uwo usabiye ibyago bimugeraho.”
-