-
Esiteri 8:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Muri ayo mabaruwa, umwami yahaye Abayahudi bo mu mijyi itandukanye uburenganzira bwo kwishyira hamwe bakirwanaho. Nanone yabahaye uburenganzira bwo kwica abantu bose bitwaje intwaro bo mu bwoko ubwo ari bwo bwose n’intara iyo ari yo yose, bashoboraga kubagabaho igitero, bakica n’abagore babo n’abana babo kandi bagasahura imitungo yabo.+ 12 Ibyo byagombaga kuba ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa 12, kwitwaga Adari,*+ bigakorwa mu ntara zose zategekwaga n’Umwami Ahasuwerusi.
-