ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 20:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 “Ntugakoreshe nabi izina rya Yehova Imana yawe+ kuko Yehova azahana umuntu wese ukoresha nabi izina rye.+

  • Yobu 4:18-20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Dore ntiyizera abagaragu bayo,

      Kandi abamarayika* bayo ibashinja amakosa.

      19 Nkanswe ababa mu mazu y’ibyondo,

      Afite fondasiyo ishinze mu mukungugu!+

      Kubica* biroroshye kurusha kwica agasimba gato cyane.

      20 Baba bariho mu gitondo nimugoroba bakaba bapfuye.

      Barimbuka burundu nta wubyitayeho.

  • Yobu 22:2, 3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  2 “Ese hari icyo umuntu yamarira Imana?

      Cyangwa se umuntu ufite ubushishozi hari icyo yayifasha?+

       3 Ese kuba uri umukiranutsi hari icyo bibwiye Ishoborabyose?

      Cyangwa iyo ubaye indahemuka hari icyo yunguka?+

  • Yobu 25:5, 6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  5 N’ukwezi ubwako ibona ko kutamurika,

      N’inyenyeri ikabona ko zidakeye.

       6 Ubwo se umuntu usanzwe, umeze nk’urunyo, ni gute itamubonaho icyaha?

      Ese umwana w’umuntu umeze nk’umunyorogoto yabura ite kumubonaho ikosa?”

  • Yobu 42:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 None rero mufate ibimasa birindwi n’amapfizi arindwi y’intama, maze musange umugaragu wanjye Yobu, mwitambire igitambo gitwikwa n’umuriro, kandi umugaragu wanjye Yobu azasenga abasabira.+ Nzumva rwose ibyo asaba, maze ndeke kubahana mbaziza ko mutagaragaje ubwenge, kuko mutamvuzeho ukuri nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze