-
Daniyeli 4:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Mwami, dore icyo ibyo bisobanura kandi ibyo Imana Isumbabyose yategetse bizakugeraho mwami databuja. 25 Uzirukanwa mu bantu ujye kubana n’inyamaswa zo mu gasozi kandi uzarisha ubwatsi nk’inka. Ikime cyo mu ijuru kizajya kikugwaho,+ umare ibihe birindwi+ umeze utyo,+ kugeza igihe uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.+
-