18 Nuko baravuga bati: “Nimuze ducurire Yeremiya umugambi mubi,+ kuko abatambyi bacu ari bo bazakomeza kutumenyesha amategeko, abanyabwenge bagakomeza kutugira inama kandi abahanuzi bagakomeza kutugezaho ubutumwa buturutse ku Mana. Nimuze tumushinje, kandi ntitwite ku byo avuga.”