-
Gutegeka kwa Kabiri 6:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Yehova Imana yawe nakujyana mu gihugu yarahiye ko azaha+ ba sogokuruza banyu Aburahamu, Isaka na Yakobo, igihugu gifite imijyi minini kandi myiza utubatse,+ 11 gifite amazu yuzuye ibintu by’ubwoko bwose kandi byiza utashyizemo, ibyobo by’amazi* utacukuye, imizabibu n’ibiti by’imyelayo utateye, maze ukarya ugahaga,+ 12 uzirinde kugira ngo utibagirwa Yehova+ wagukuye mu gihugu cya Egiputa aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.
-
-
Yobu 31:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Niba nariringiye zahabu,
Cyangwa nkabwira zahabu nziza nti: ‘ni wowe mizero yanjye,’+
-
-
Yobu 31:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Ibyo na byo byaba ari ikosa nkwiriye guhanirwa n’abacamanza,
Kuko naba nihakanye Imana y’ukuri yo mu ijuru.
-
-
Matayo 6:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Nimureke kwibikira ubutunzi mu isi,+ aho udukoko n’ingese biburya, n’abajura bapfumura bakabwiba.
-
-
Mariko 8:36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 None se, umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko akabura ubuzima bwe?+
-