-
Zab. 84:1-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Yehova nifuza cyane kwibera mu bikari by’inzu yawe.+
Iyo mbitekerejeho birandenga.
Mana y’ukuri ndangurura ijwi, nkakuririmbira
Mfite ibyishimo byinshi.
3 Yewe n’inyoni zabonye aho ziba mu nzu yawe!
Intashya na zo zahubatse ibyari,
Zishyiramo ibyana byazo.
Zibera hafi y’igicaniro cyawe gikomeye, Yehova nyiri ingabo,
Mwami wanjye, Mana yanjye!
-
-
Zab. 84:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Kumara umunsi umwe mu bikari byawe, biruta kumara iminsi 1.000 ahandi.+
Nahisemo guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye,
Aho gutura mu mahema y’ababi.
-