-
Yeremiya 25:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yehova Imana ya Isirayeli yarambwiye ati: “Akira iki gikombe cya divayi y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, uzayinyweshe abo mu bihugu byose ngiye kugutumaho.
-
-
Yeremiya 25:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Kandi nibanga kwakira icyo gikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “mugomba kuyinywa!
-
-
Yeremiya 49:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Yehova aravuga ati: “Ese niba abataraciriwe urubanza rwo kunywera ku gikombe bazakinyweraho, utekereza ko wowe utazahanwa? Uko byagenda kose uzahanwa, kuko ugomba kukinyweraho.”+
-
-
Ibyahishuwe 14:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Umumarayika wa gatatu akurikiraho, avuga mu ijwi riranguruye ati: “Nihagira umuntu wese usenga ya nyamaswa y’inkazi+ n’igishushanyo cyayo, kandi agashyirwa ikimenyetso ku gahanga cyangwa ku kiganza,+ 10 na we azanywa kuri divayi y’Imana, ni ukuvuga uburakari bwayo bwinshi. Iyo ni divayi ikaze Imana yasutse mu gikombe cyayo kirimo uburakari+ bwayo bwinshi. Nanone uwo muntu azababazwa n’umuriro n’amazuku*+ abamarayika bera n’Umwana w’Intama babireba.
-